Senateri Nyirasahafari Esperance yabwiye Perezida wa Sena ya DR Congo Sama Lukonde kureka kwiriza imbere y’abazungu mu nama barimo y’ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko ku isi irimo kubera i Genève mu Busuwisi.
Muri iyi nama Lukonde yavuze ko igihugu cye kidatanga umusanzu cyifuza mu guteza imbere ubuhanga bugezweho bwa ‘Artificial Intelligence’ ngo kubera ubushotoranyi no gusahurwa bashinja u Rwanda.
Abari mu nama bibajije aho ibyo avuga bihuriye bahise baha umwanya Nyirasafari Esiperance wari uhagarariye Sena y’u Rwanda muri iyi nama ngo agire icyo abivugaho.
Yavuze ko ubushake bucye bwa Politiki bwa leta ya congo ariwo muzi w’ibibazo Ati: “Impamvu y’ibibazo by’umutekano mucye muri DR Congo biva ku kubura ubushake bwa politike bwo gukemura impamvu-muzi z’ikibazo, hamwe no gufatanya gukomeje kwa leta ya DRC n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko FDLR yahanwe na ONU irimo abahungiye muri DR Congo nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
“Ubwo bufatanye buhonyora uburenganzira bw’ibanze bw’Abatutsi b’Abanyecongo kandi bukomeje guteza akaga k’umutekano w’akarere.
Yongeraho ati: “Ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo kigomba gukemurwa na leta yaho biciye mu biganiro aho guhitamo umukino wo gushinja abandi.”