Umuhanzi Niyo Bosco yasibye igitaraganya amashusho yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yaciye amarenga ko yaba asigaye afite inkumi yitwa Keza Nabrizza bakundana.
Uyu muhanzi yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, amashusho ari gusangira n’uyu mukobwa.
Icyakora mu minota mike Niyo Bosco yari amaze gusiba aya mashusho, amakuru akavuga ko ari abashinzwe kureberera inyungu ze bahisemo ko ayo mashusho asibwa nk’uko Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu Niyo Bosco yabyemeje.
- Advertisement -
Yavuze ko abareberera inyungu za Niyo Bosco bamusabye gusiba ayo mashusho kuko bitari bijyanye na gahunda z’akazi bafite.
Ubwanditsi