Umuyobozi wa FERWAFA Munyantwari Alphonse yatangaje ko Amavubi afite ibisabwa byose ngo itsinde umukino afitanye na Benin kugirango abone amahirwe yo gusubira mu gikombe cya Afurika.
Ikipe y’igihugu Amavubi kuri uyu wa mbere yakoze imyitozo ya mbere Abidjan muri Cote d’Ivoire aho azakinira , abakinnyi bose uko ari 22 bari Abidjan bakoze imyitozo abatakoze ni abatarahagera nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo cy’imvune cyangwa ikindi icyo aricyo cyose.
Imyitozo yakozwe yibanze kugutera mu izamu no kubaka umukino ariko biganisha kugushaka igitego mu buryo bwose , nyuma umutoza yakoze amakipe 2 barakina.
Nyuma y’imyitozo Munyarwari Alphonse uyobora FERWAFA yavuze ko “ikipe imeze neza cyane nta kibazo na kimwe dufite twahageze ku gihe dufite umwanya wo kwitoza nta mpungenge izo aro zose dufite ikipe imeze neza.”
Munyatwari kandi abona Benin atari ikipe yatera ubwoba Amavubi ati”ntabwo bigaragara ko ari ikipe dufiye ubwoba intego ihari ni ukuyitsinda kandi ikipe iriteguye imeze neza, kuba twarahuye kenshi nta mpungenge biduteye.”
Rubanguka Steve, Bizimana Djihad na Biramahire Abbedy nibo bakinnyi batakoze imyitozo yo kuri uyu wa mbere kuko bari batarahagera ariko biteganyijwe ko bakora iyo kuri uyu wa gatatu kuko bose baraye bageze kuri hoteli ikipe ikambitsemo.
U Rwanda ruzakina na Benin kuwa gatanu tariki ya 11/10 saa kumi n’ebyiri zuzuye, amakipe yombi azamara gukina ahita afata indege aza I Kigali kuko bafitanye undi mukino tariki ya 15 kuri sitade Amahoro