“Nta heza u Rwanda rutagera dushyize hamwe” Jeanette Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze hashimangira ko nta heza igihugu kitagera mu gihe abanyarwanda bashyize hamwe. Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo  yifatanyaga n’abanyamuryango ba Unity Club n’ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Huye n’iya Nyanza mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yageneye abari muri uyu muhango umufasha wa Perezida wa Repubulika yagize ati “Aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 ni ikimenyetso cy’uko nta heza igihugu cyacu kitagera, igihe dushyize hamwe nk’abanyarwanda bafite umutima wo gukunda igihugu no kugikorera ibyiza”. Asaba abari muri uyu muhango gukomeza uwo mutima wo gukomeza kubaka u Rwanda.

Madame Jeanette Kagame akaba n’umuyobozi wa Unity Club yagaragaje ko ukwiyubaka k’u Rwanda ari inzira igoye ndetse itavugwa ho haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ati “Amateka yacu aracyagibwaho impaka, kwiyubaka kwacu duhereye ku busa byagizwe icyaha gikomeye kuri bamwe. Ariko muhumure, nta kibi tutabonye! Ntakitubuza gukomera ku bumwe bwacu.”  yongera kwibutsa ko Igihugu nta bandi gitegereje ho umusanzu batari abanyarwanda ubwabo.

- Advertisement -

Madame Jeanette Kagame kandi yibukije abakiri bato ko igihugu kibaha amahirwe menshi yo gukora bakiteza imbere ntawe ubajijwe ubwoko, akarere cyangwa se idini. Abasaba kuyabyaza umusaruro.

Muri icyi gikorwa cyabereye mu Impinganzima ya Huye, Madame Jeanette Kagame yijeje ababyeyi bari mu mpinganzima za Huye na Nyanza ko umuryango Unity Club uzakomeza kubakorera ubuvugizi bakabona ibyangombwa byo kubafasha mu mibereho ya buri munsi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:54 pm, Dec 26, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1012 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 6:07 pm

Inkuru Zikunzwe