Nta mukinnyi mu mavubi wakiniye irushanwa kuri sitade amahoro itaravugururwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 10 Nzeri 2024 ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi, irakira ikipe ya Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Ni umukino w’amarushwanwa wa mbere ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikinnye aho sitade ivugururiwe. Ni amavubi mashya kuko ubwo  iyi kipe yaherukaga gukinira irushanwa kuri sitade Amahoro nta mukinnyi n’umwe wari uyarimo ukigaragara mu ikipe y’igihugu.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yaherukaga gukinira umukino w’amarushanwa kuri sitade amahoro taliki 04/06/2016. Bisobanuye ko hashize imyaka 8 n’amezi 2. Icyo gihe rwakinaga na Mozambique umukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike yagombaga kurwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2017.

Muri uyu mukino 11 b’amavubi babanje mu kibuga nta n’umwe ukigaragara mu ikipe y’amavubi uyu munsi.

- Advertisement -
Ikipe y’igihugu Amavubi yaherukaga gukinira irushanwa kuri Sitade Amahoro

Dore 11 bari mu mavubi ubwo yaherukaga gukinira muri Sitade amahoro amarushanwa: Ndayishimiye Eric , Rusheshangoga Michel, Abouba Sibomana, Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdoul, Mugiraneza Jean Baptiste, Niyonzima Ally, Iranzi Jean Claude, Haruna Niyonzima , Savio Nshuti na Jacques Tuyisenge.

Aba nibo 11 baherutse kubanzamo mu Mavubi aheruka kunganya na Libya: Ntwari Fiacre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Rubanguka steve, Kwizera Jojea,Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Muhire Kevin,Mugisha Gilbert.

Umukino w’u Rwanda na Nigeria utegerejwe kuwa 10 Nzeri 2024 I saa cyenda z’amanywa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:08 pm, Sep 18, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 33 %
Pressure 1008 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe