Visi Perezida wa Sena Esperance Nyirasafari yagaragaje ko Jenoside yakorewe abatutsi yari ishyigikiwe n’ubutegetsi ibi bigashimangirwa no kuba abaturage baratinyutse kwica n’abari abakozi ba Leta.
Yabigarutse ho mu butumwa yageneye abayobozi, abaturage, inshuti n’abavandimwe mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubwo hibukwaga abari abakozi ba za Perefegitura, Sous Perefegitura n’amakomini byahurijwe mu ntara y’uburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Visi Perezida wa Sena yavuze ko kuba hari abari abakozi ba Leta bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bimenyetso byinshi by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umugambi wateguwe na Leta, iwushishikariza abaturage, bawushyira mu bikorwa. Ati “nubwo Abatutsi bari barateshejwe agaciro bakanatotezwa imyaka myinshi nta muturage wari gutinyuka kwica umukozi wa Leta, adatijwe umurindi n’ubutegetsi.“Visi Perezida wa Sena kandi yasabye abari muri icyi gikorwa kurinda ibyagezweho no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Agaruka ku banyamakuru 50 bafashe umugambi wo gusebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ati “Ntacyo bazagera ho”.
Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba Perefegitura, sous Perefegitura n’amakomine byahurijwe mu Ntara y’Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabanzirijwe n’urugendo no gushyira indabo ku Rwibutso rw’ I Nyamishaba