Ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego zose z’igihugu kugabanya igihe bamara mu nama. Izitari ngombwa zigahagarikwa, izikozwe nazo ntizirenze isaha imwe.
Perezida Kagame wavuze ko uyu muco womkwirirwa mu nama ukwiriye gucika, yagaragaje ko hari abitwaza izi bakica inshingano. Kuri Perezida Kagame inama ntikwiriye kurenza isaha imwe. Yagize Ati “Niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekereze niba ari ngombwa. Niba usanze ari ngombwa wishyire mu mutwe ko ibintu bikurikiranye gutya, kandi wishyiremo ko itagomba kurenza iminota 30 cyangwa isaha. Naho inama mukora mugahera mu gitondo.”
Perezida Kagame yagarutse kuri uyu muco ukunze kugaragara mu nzego za Leta aho abayobozi bakunze kumara amasaha menshi mu nama zirimo izitwa iz’umitekano zagiye n’izitaguye, izitwa Joc, izitwa nyunguranabitekerezo …. . Uretse kuba izi nama zitwara umwanya wakabaye utangwamo serivisi ku baturage kandi zinatwara ingengo y’imari itari nto haba mu matike, Ifunguro n’insimburamubyizi by’abitabiriye inama.
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma.