“Ntabwo njya nshoberwa na busa” Perezida Kagame wegukanye amatora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ijambo ryo gushimira abanyarwanda nyuma yo gutangazwa kw’amajwi y’agateganyo Perezida Kagame yavuze ko igituma atajya agera mu bibazo ngo agaragare yashobewe ari uko yizera ko ari kumwe n’abanyarwanda.

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora Perezida Kagame yagize amajwi 99,15%. Mu gihe Frank Habineza yagize 0.53% naho Mpayimana Philipe akagira 0.32%. ni amajwi yatangajwe hamaze kubarurwa abantu  7,160,864 muri 9,171,157 batoye.

I Rusororo ku biro by’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango FPR Inkotanyi Perezida Kagame yabanje gushimira Umunyamabanga mukuru wa RPF ndetse n’abahagarariye imitwe ya Politiki yifatanyije na RPF. Ati “Buriya muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n’ay’abo dufatanije abo mvuga”.

- Advertisement -

Perezida Kagame Kandi yashimiye umuryango we wamuherekeje mu kwiyamamaza. Ati ” Nabo bambera akabando”.

Perezida Kagame yavuze ko by’umwihariko ashimira abanyarwanda bagize uruhare mu kugena uzabayobora. Ati “Ndashimira abanyagihugu bose,ariko n’ubu abadukuruikira ndabibabwiye bumve ko mbashimiye cyane. Ndabashimiye cyane cyane cyane”.

Perezida Kagame yavuze ko abishyize mu buryo bw’ubuzima bw’abantu , igikorwa cy’amatora, kwiyamamaza, no gutangaza amajwi bivuze mu buzima bw’umuntu ikintu gikomeye. Ati “Bivuze icyizere.Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta ikintu waha umuntu ngo nawe ahere ko aguha icyizere. Icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe.”

Perezida Kagame yavuze ko atajya ashoberwa kubera icyizere abanyarwanda bamuha, yizera ko aba Ari kumwe nabo. Ati “Hari uwari wabona nashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na busa. no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu bihe bizaza. Ni cya cyizere mba mbona nizeye ko tuzanyuranamo. ” Perezida Kagame yongeye ho ko uburyo abanyarwanda bitabira ubutumire mu guhangana n’ibikomeye bimuha icyizere atabasha gusobanura.

Perezida Kagame yavuze ko imibare yatangajwe atari imibare gusa. Ati “n’iyo biza kuba 100% iriya mibare irimo kiriya cyizere nicyo cya ngombwa.”

Yemeje ko intsinzi yagize ari ibintu bidasanzwe ati “niyo mpamvu abenshi batabyumva ahubwo bigakomeza bikiyongera”. Perezida Kagame ati “ndabigarukaho ni ubudasa. Ni ubudasa bwa FPR ni ubudasa bw’abanyarwanda.

Yashimiye urubyiruko arusaba guhangana n’ibibazo bashyize hamwe. Ati “Turafatanya tugahangana n’ibibazo ibishoboka tukabikemura, ibudashoboka tukabyibakira izindi mbaraga zishobora gutuma bukemuka.”

Biteganijwe ko ibyavuye mu ibarura ry’amajwi by’agateganyo bizatangazwa kuwa 20 Nyakanga naho amajwi ya Burundu agatangazwa kuwa 27 Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:22 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe