“Ntawirahira umusezeranyije inka – Wirahira uwayiguhaye.” Paul Kagame I Rusizi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yagejeje ku banyamuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi ubwo yiyamamazaga Paul Kagame umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yibukije abaturage ba Rusizi ko FPR yabagabiye kandi ko bakwiriye kwirahira uwabahaye inka.

Umukandida Perezida Kagame Paul yagize ati “Reka mbahe urugero. Umuntu waguhaye inka n’uwayigusezeranije, wirahira nde? Ntabwo wirahira uwagusezeranije inka, wirahira uwayiguhaye.”

Kuri Perezida Kagame, ibyagezweho mu myaka 30 ishize ni umusaruro w’ubufatanye hagati y’abaturage, FPR Inkotanyi, umuyobozi wayo ndetse n’ubwitange bw’impande zose. Akemeza ko ibi bigezweho wabigereranya no kugabirwa. Bityo ko FPR Inkotanyi yagabiye abanyarwanda bose. Kuyitura rero bikaba kuyihundagazaho amajwi mu matora ari imbere.

Umukandida Perezida Kagame yavuze ko ibyubatswe Ari umusingi wo kubakiraho ibindi bitarakorwa Kandi bishoboka. Yitsa ku rubyiruko, arusaba ko rugomba gukora byikubye kabiri, rugasabwa gukomeza ibyubatswe no kubaka ibishya.

Biteganijwe ko ibikorwa byo kwiyamamariza ku mukandida Paul Kagame bikomereza mu turere twa Nyamasheke na Karongi mu ntara y’uburengerazuba

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:13 am, Jul 3, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe