“Ntihabuze abanyarwanda Miliyoni 2 bashyizwe mu gahinda” Rev Rutayisire

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’urwego rw’igihugu rw’igihugu rw’imiyoborere RGB cyo gufunga insengero n’imisigiti bitujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko; Rev. Past Rutayisire Antoine yemeje ko ubu hari umubare utari muto w’abanyarwanda ubabaye, agasanga ari ikibazo mu miyoborere.

Mu kiganiro kuri Telefoni Rev Past. Antoine Rutayisire yagiranye n’ikinyamakuru BB Kigali, yavuze ko hari ibyo yemera ko abanyamatorero batitayeho agendeye ku gihe byavugiwe. Ati “hari amakosa yo kutita ku bintu nanjye ndayemera.” Rutyisire kandi akemeza ko nawe ubwe hari ibyo abona bidakwiriye ndetse ko n’ubwo ari Pasteur ariko nawe hari insengero abona yafunga abaye afite ubwo bubasha. Ati “ Nk’urusengero rudafite ubwiherero, ruhuza abantu 400, wavuga ko rukora gute?”

Ku rundi ruhande ariko Rev. Rutayisire yemeza ko icyi cyemezo cyashyizwe mu bikorwa mu buryo bwihanukiriye. Ati “Iyo ufunze insengero 4000, ndahamya y’uko mu nsengero ibihumbi 4000 ntihabuze abanyarwanda Miliyoni 2 bashyizwe mu gahinda k’uko badashobora kujya gusenga. Yego Pasitoro ashobora kuba yarakoze amakosa, ubuyobbozi bushobora kuba bwararangaye, ariko umunyarwanda akeneye ahantu ajya gusengera kuko akunda gusenga.”

- Advertisement -

Rev Rutayisire yavuze kandi ko icyi cyemezo kidakwiriye gushingira ku marangamutima y’abagifata. Akemeza ko muri bo hashobora kuba harimo n’abadakunda Imana. Ati “Niba udakunda Imana ntushobora kuvuga ngo kuko mfite ubutegetsi nibafunge insengero, kuko nanjye niba ntakunda inzoga sinshobora kuvuga ngo nibafunge utubari”.  

Rutayisire kandi yanenze icyemezo cyo gufunga burundu Itorero Umuriro wa Pantekoti riherutse gufungwa burundu. Kuri Rev Antoine ngo niba abayobozi barakoze amanyanga bakwiriye kubibazwa bakanabihanirwa ariko ntibibuze abakirisitu gusenga. Ati “Njyewe ndibwira ko rimwe na rimwe,hari igihe kubera ko wenda abakirisitu nta mbaraga bafite, ntabwo bashobora guteza urusaku, ntabwo bashobora gutera induru kuko twebwe twamenyereye kwihangana ariko nibwira ko rimwe na rimwe hari ibintu abantu bakora ukibaza ariko batekereza ko izo miliyoni zingahe ari abanyarwanda nabo bakeneye kwisanzura mu byo bakunda? …. Ni nka bya bindi bavuga ngo umuntu yagiye kwica umubu atwara inyundo cyangwa yagiye kwica isazi atwara imbunda.”

Rev Past Antoine Rutayisireni umushumba wo mu itorero Angirikani mu Rwanda; ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri icyi kiganiro yagiye akoresha mo amagambo akomeye, yagaragaje ko ntacyo abakiristu bafungiwe insengero benda kurenza ku kutishima kwabo. Ati “Ni uko ari bya bindi bavuga ngo umujinya w’imbwa ushirira mu kuzunguza umurizo, ariko hari abanyarwanda benshi batishimye.’

Taliki ya mbere Kanama 2024 nibwo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru  ruvuga ko rwinjiye mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Muri iyi nkundura insengero n’imisigiti birenga 4000 mu gihugu cyose bafatiwe icyemezo cyo gushyirwaho ingufuri, hashingiwe ku birimo imiterere y’inyubako, kutagira ubuyobozi bufite impamyabushobozi za  kaminuza mu by’iyobokamana n’ibyangombwa birimo ibitangwa na RGB ubwayo ndetse n’icy’imikoranire n’akarere.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:50 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe