Ku cyumweru taliki 18 Kanama 2024 nyuma y’iminsi 2 Perezida Kagame asabye inzego z’ubuhinzi n’ubucuruzi gushakira igisubizo abaturage bejeje umuceri bakabura isoko; Toni hafi 4 z’umuceri zeze mu kibaya cya Bugarama zahise zigurwa ndetse abahinzi bahita babona amafaranga.
Icyi si ikibazo cyari mu Bugarama honyine kuko umuceri wose wabaruwe utarabona abaguzi ungana na toni 26,322 mu turere 12.
Kuwa 19 Kanama Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yijeje abahinzi b’umuceri ko yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy’ihinga 2024B mu Gihugu hose. Mu butumwa yanyujije kuri X Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI yagize iti “MINAGRI iramenyesha abahinzi b’umuceri ko ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX yashyize ho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy’ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho. Iki gikorwa cyatangiriye i Rusizi kuwa 18/08/2024, kirakomereza mu tundi turere tw’igihugu.”
Ikibazo cy’umuceri wabuze abaguzi cyatangiye kumvikana mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu. Bivugwa ko inganda zitonora umuceri zo mu Rwanda zananiwe kugura umuceri w’abahinzi kuko igiciro cyawo cyari hejuru y’uwaturikaga hanze y’u Rwanda.