Nyuma y’amezi 15 imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi yongeye gufungwa

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Leta y’u Burundi yongeye gufunga  imipaka yose iyihuza n’igihugu cy’u Rwanda, hakoreshejwe inzira z’ubutaka.

Ni nyuma yaho Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye ateguje ko igihugu cye gishobora kongera gufata ingingo zose zishoboka zirimo n’iyi yo gufunga imipaka kubera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, aho iki gihugu gishinja u Rwanda gucumbikira abarwanyi ba Red Tabara bahungabanya umutekano w’u Burundi.

Imipaka ifunzwe nyuma y’umwaka n’amezi atatu yari yongeye gufungurwa, aho icyizere cy’umubano w’ibihugu byombi wari cyari cyagarutse, nyuma y’ibiganiro byagiye bihuza impande zombi.

Ibi byari byishimiwe n’abaturage b’ibi bihugu byombi, ndetse ibikorwa bitandukanye nk’ibitaramo by’abanyarwanda byari bimaze igihe bisubukuwe muri iki gihugu.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri iki gihugu umwaka ushize tariki 04 Gashyantare 2023. ubwo yitabiraga inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ndetse n’Umufasha wa Perezida Evariste yaherukaga mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’abagore izwi nka Women Deliver 2023 Conference. Ni mu gihe kandi madamu Jeanette Kagame nawe yagiriye uruzinduko I Bujumbura mu Burundi ku itariki ya 09 Ukwakira 2023. Akaba yari yitabiriye inama ya kane y’ihuriro ry’abagore b’abayobozi.

Ibi byose bikaba byatangaga icyizere ku baturage b’Impande zombie ko umubano uri kujya mu buryo nyuma y’imyaka igera kuri irindwi, aho uyu mubano wazambaga iki gihugu gishinja u Rwanda kugira uruhare mu gufasha abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri 2015.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:01 am, May 20, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 82 %
Pressure 1010 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe