Nyuma y’imyaka 34 Rayon Sport yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muhire Kevin kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka w’imikino 2023/2024. Murangwa Eugene wakiriyw iki gihembo kuko Muhire Kevin atari ahatangiwe ibi bihembo yatangaje ko ibihembo nk’ibi byaherukaga gutangwa mu Rwanda mu mwaka wa 1990 kandi ngo n’ubundi cyari cyahawe umukinnyi wa Rayon Sport.

Eugene Murangwa yagize ati “uhawe icyi gihembo akwiriye guhora azirikana ko hari uruhare yagize ku mupira w’amaguru mu Rwanda. Nahoze nganira na Perezida wa FERWAFA mubwira ko igikorwa nk’icyi cyo guhemba abakinnyi ba season byaherukaga mu mwaka wa 1990. Kandi icyo gihe nabwo cyahawe umukinnyi wa Rayon Sport. Ni amateka yosubiyemo”. 

Muhire Kevin yabaye umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino 2023/2024 yari ahatanye na Ani Elijah wakiniraga Bugesera ndetse na Ruboneka Bosco wakiniraga APR FC. Uretse igikombe Muhire Kevin yahawe kandi Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Uretse Muhire Kevin kandi hanahembwe ikinyamakuru bya Igihe.com, ibiganiro Urubuga rw’imikino, Kick off byombi bya RBA. Hahembwe kandi Sam Karenzi nk’umunyamakuru w’umugabo na Rigoga Ruth nk’umunyamakuru w’umugabo.

Umutoza w’umwaka: Thierry Froger (APR FC, Umunyezamu w’umwaka: Pavelh Ndzila (APR FC), Umukinnyi mwiza ukiri muto ni Iradukunda Elie (Mukura VS).

Igitego cy’umwaka: Tuyisenge Arsène Rayon Sports ikina na Muhazi United naho umusifuzi w’umwaka ni Ruzindana Nsoro.

Ikipe y’umwaka wa 2023/24 yatowe igizwe na: Pavelh Ndzila, Kubwimana Cedric, Christian Ishimwe, Shafik Bakaki, Clement Niyigena, Abdul Rahman Rukundo, Ruboneka Bosco, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah na Victor Mbaoma.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:05 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe