Nyuma y’imyaka hafi ine, Gen Patrick Nyamvumba yongeye kugaragara ku rupapuro rw’umuhondo [Yellow Paper] rwa Guverinoma y’u Rwanda, ariko mu isura nshya y’Umudipolomate, aho yagenwe nka ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania usimbura Fatou Harerimana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan.
Fatou Harerimana asimbuwe ku mwanya wa Ambasaderi muri Tanzania atamaze n’umwaka muri izi nshingano kuko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Werurwe 2023, ari bwo yamuhaye inshingano naho kuwa 2 Mata 2023 akemezwa n’Umutwe wa Sena.
Gen Nyamvumba wamusimbuye yahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2013 kugeza mu 2019 ndetse aba na Minisitiri w’Umutekano mu gihe cy’amezi atanu gusa kuko kuwa 27 Mata 2020, ari bwo yakuwe mu mirimo nka Minisitiri w’umutekano. Bikaba byari ubwa mbere yari yinjiye muri Guverinoma.
Icyo gihe itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ryavugaga ko ‘Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, kubera amakosa ajyanye n’inshingano agikorwaho iperereza’.
Ryakomezaga rivuga ko “General Nyamvumba asubira ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda mu gihe hategerejwe ikindi cyemezo.’
Ni ubwa mbere Gen Nyamvumba ahawe inshingano zo kuba Ambasaderi, icyakora inararibonye muri izi nshingano ararifite kuko yigeze kuba intumwa ihuza u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye, aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.
Abasesenguzi bagaragaza ko kuba u Rwanda rwohereje umusirikare ku rwego rwa Generali kuba ambasaderi muri Tanzania, bishobora kuba bifitanye isano no gukurikiranira hafi imyitwarire y’iki gihugu mu bibera mu Burasirazuba bwa Congo, dore ko ari kimwe mu byohereje ingabo muri SADC.
Izi ngabo za SADC zifatanya na FARDC, FDLR, Wazalendo,ingabo z’u Burundi n’indi mitwe mu kurwanya M23. Uyu mubano wa Tanzania na RDC idacana uwaka n’u Rwanda, ukeneye umuntu uzi ibya gisirikare uwukurikiranira hafi.
Ntawakwirengagiza kandi ko ingabo za Tanzania zirwana zifatanyije na FDLR. Izi mpugenge z’u Rwanda ku mutekano warwo, byakorohera umuntu wumva igisirikare kuwuganiraho n’uruhande rwa Tanzania, akerekana icyo bisobanuye ku mutekano w’u Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Tanzania
U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Mu 2021 ubwo Perezida Samia Suluhu yasuraga u Rwanda, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.
Ati “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”
Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.
Ibihugu byombi bifitanye umushinga wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi. Mu 2018, hasinywe amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera. Ni umushinga wakonje ariko ugihanzwe amaso.
Umuhanda wa gari ya moshi ni kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi u Rwanda rudakora ku nyanja rukeneye mu kwihutisha ubucuruzi.
Muri uyu mwaka, tariki 12 Mutarama 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
Tanzania n’u Rwanda binafitanye umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi bihuriyeho n’u Burundi ku mugezi wa Rusumo, ugeze ku musozo.
Tanzania ifite kinini ivuze ku Rwanda, aho hejuru ya 70% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye ku nyanja bikoresha icyambu cya Dar es Salaam. Imizigo y’u Rwanda ica kuri iki cyambu yavuye kuri toni miliyoni 1.06 mu 2017 igera kuri toni 1.366 mu 2021.
Gen Nyamvumba yitezweho gukomeza kuzamura uyu mubano ariko akanashakira ibisubizo bimwe mu bibazo byabaye akarande hagati y’ibihugu byombi. Aha twavuga ikibazo cy’imitungo y’impunzi zirukanwe muri Tanzania ku butegetsi bwa Kikwete ndetse hakaba hari amakuru avuga ko uyu mukwabu wo kwirukana abarimo abanyarwanda ugiye gusubira.
Hari kandi ikibazo cy’imigenderanire. U Rwanda, Uganda na Kenya, byakemuye inzitizi mu buhahirane n’imigenderanire hagati y’abatuye ibihugu, aho hakoreshwa indangamuntu gusa. Hagati y’u Rwanda na Tanzania biracyategerejwe.
Ibyo wamenya kuri Gen Nyamvumba
Gen Patrick Nyamvumba yavutse ku wa 11 Kamena 1967. Tariki 23 Kamena 2013 nibwo yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Icyo gihe Gen Nyamvumba yari asoje imirimo ya nk’Umuyobozi w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), aho yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.
Gen Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse no mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo mu 2003.
Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1995, umutwe ushinzwe imodoka z’intambara mu 1996 ndetse no kuyobora Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1997.
Hagati ya 1998 na 1999, yabaye umuyobozi ukuriye ibikorwa, igenamigambi n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. Yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2007.
Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru rya Gisirikare. Yabaye Umuyobozi w’Ishami rikuru rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho.
Mu 2007 yanabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Afite imidari myinshi irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora ingabo, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu, Umudari witiriwe Nile n’uwo gukorera Loni igihe kirekire.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2013 kugeza mu 2019 ndetse aba na Minisitiri w’Umutekano mu gihe cy’amezi atanu gusa. Kuva mu 2020 akaba yakoreraga ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.