Pakistan yahagaritse serivisi z’itumanaho mu gihugu hose

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Guverinoma ya Pakistan yafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo serivisi z’itumanaho rya terefone mu Gihugu hose, ndetse inafunga imwe mu mipaka yo ku butaka ihuza iki Gihugu n’ibituranyi.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano, mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu akomeje. Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko imwe muri site z’itora iherereye mu Ntara y’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Balochistan haggabweho igitero kigahitana abantu 26. Nyuma umutwe wa Islamic State ukaza kwigamba icyo gitero.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Pakistani kandi ari kuba mu gihe iki gihugu kihanganye n’ibindi ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse n’ibya politiki ku buryo hari impungenge z’uko ashobora kutagenda neza.

Mu butumwa yanyujije kurubuga rwa X, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Lt Gen Anwar Ali Hyder HI, yavuze ko “kubera ibibazo by’iterabwoba biherutse kuba bigahitana ubuzima bwa benshi, izo ngamba zafashwe mu rwego rw’umutekano kugira ngo amatora agende neza, ndetse no guhangana n’ibitero by’iterabwoba bishobora kuba.”

Ibihumbi by’abasirikare byoherejwe ku biro by’itora hirya no hino mu gihugu ndetse imipaka igihuza na Irani na Afghanistan yafunzwe by’agateganyo kugira ngo amatora abe mu mahoro.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:08 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe