Palestina ishobora kwemerwa na Loni nk’igihugu

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu ari bwo Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU kazakoresha amatora ku kuba Palesitina yakwemerwa nk’umunyamuryango wa Loni. Ibi bikaba byahita biha Palesitina kwitwa igihugu, bityo ikagira ubwigenge n’ubusugire bwayo.

Ni umushinga wazanywe muri iyi nteko n’igihugu cya Algeria kiri mu bigize Akanama k’amahoro muri Loni. Bizwi neza ko Leta ya Isiraheli na Leta zunze ubumwe za Amerika zizatambamira uyu mushinga.

Muri iri tora kandi ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, U Bwongereza, U Bufaransa, U Burusiya ndetse n’ u Bushinwa, ntibyemerewe gukoresha ububasha bwabyo buzwi nka ”veto”.

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga basanga kwemeza Palesitina nk’igihugu ari imwe mu nzira zigoye ariko ishobora gucubya intambara ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas muri Gaza kuri ubu imaze amezi atandatu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:58 am, May 1, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1012 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe