Papa Francis yakiriye Perezida wa Tanzania i Vatican

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yakiriye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo amahoro muri Afurika.

Perezida Samia Suluhu Hassan yakiriwe na Papa Francis kuri uyu wa Mbere i Vatican, aho yajyanye n’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Tanzania, barimo n’abo muri Kiliziya ya Tanzania.

Papa Francis na Samia Suluhu Hassan, bemeranyijwe ku guteza imbere umubano hagati ya Tanzania na Vatican, aho Perezida Madamu Samia yashimiye Papa ku musanzu wa kiliziya Gatulika mu bikorwa bigamije imibereho myiza muri Tanzania, by’umwihariko mu burezi ndetse n’ubuvuzi.

- Advertisement -

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Papa i Vatican, rivuga ko ibiganiro bya Papa Francis na Perezida Samia, byibanze ku mubano w’impande zombi; Tanzania na Vatican.

Samia kandi yanaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin, mu kiganiro cyarimo n’Umunyamabanga wa Vatican ushinzwe Umubano wa za Leta n’Imiryango Mpuzamahanga, Archbishop Paul Richard Gallagher.

Umubano wa Tanzania na Vatican watangijwe tariki 19 Mata 1968 ubwo Archbishop Pierluigi Sartorelli yahabwaga inshingano zo guhagararira Vatican muri Tanzania. Iki gihugu kandi gisanzwe ifite Abakristu Gatulika barenga miliyoni 12, bangana na 1/4 cy’umubare w’abaturage ba Tanzania yose ituwe na miliyoni 61.

Kiliziya Gatulika muri Tanzania, isanzwe igira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, aho ifite ibigo by’amashuri y’incuke 240, amashuri abanza 147, ikagira ibigo by’amashuri yisumbuye 245, ikagira ibigo by’imyuga 110 ndetse na kaminuza eshanu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:38 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 57 %
Pressure 1013 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe