Papa Francis yanenze abiyamamariza kuyobora Amerika bombi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Papa Francis yavuze ko abakandida perezida bakomeye bo mu matora y’Amerika bombi Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba repubulikani na Kamala Harris uhagarariye abademokarate “barwanya ubuzima”.

Umushumba wa kiliziya Gatolika agira inama abanyagatolika batora bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika guhitamo “ikibi cyoroheje”kuko kumwe ngo aba bakandida bombi barwanya ubuzima.

Papa yavuze ko kudaha ikaze abimukira bisa nkaho yakomozaga kuri Donald Trump – ari icyaha “gikomeye”, ndetse agereranya n’ubwicanyi.” Kuri Kamala Harris ahagaze ku bijyanye no gukuramo inda. Nabyo asanga kwemerera abanyamerikakazi gukura mo inda byaba ari ukwambura ubuzima impinja zitagira ingano.

- Advertisement -

Papa Francis yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu ubwo yari arangije uruzinduko rwe rw’iminsi 12 muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, ati: “Bombi barwanya ubuzima, yaba uwirukana abimukira, cyangwa yaba uwica impinja.”

Amatora y’ugomba kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika ategerejwe mu Gushyingo (11) uyu mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:49 am, Sep 21, 2024
temperature icon 20°C
broken clouds
Humidity 64 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe