Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha yashimiye abandi bahanganiye kuyoborwa u Rwanda, avuga ko ari byiza kuba nabo bashaka kugerageza .
Ibi Pereizda Kagame yabivuze ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyoborwa u Rwanda, ni ibikorwa yatangiriye mu karere ka Musanze I Busogo.
Agana ku musozo w’ikiganiro yahaye abaturage biganyemo abayoboke ba FPR Inkotanyi bari baje kwifatanya nawe mu bikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko ashimira amashyaka yemeye kujya mu bufatanye na FPR.
Ati:”twese abenshi hano turi FPR ariko nagira ngo , ntabwo narangiza ntashimiye , hari abandi banyarwanda bo mu yindi mitwe ya politike muzindi nzego batari muri FPR bagira uruhare runini cyane kudufasha gukomeza neza iyi nzira turimo yo kubaka politike y’igihugu, ubukungu bw’igihugu umutekano w’igihugu, igihugu muri rusange mubampere amashyi”
Paul Kagame ubu ahanganiye kuyobora u Rwanda n’abandi bakandida 2 aribo Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana Philipe umukandi wigenga.
Aba na bo Perezida Paul Kagame yabashimiye ubushake bagize ndetse n’uburyo basanzwe bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Ati:”ndetse n’abandi bari mu yindi mitwe tudakorana kimwe n’iyo narimvuze duhiganirwa uyu wanya wo kuyobora. Nabo rwose nagira ngo mubashimire nabo rwose bubaka igihugu , na bo barashaka kugerageza kandi ni byiza n abo mujye mubafata nk’Abanyarwanda dukwiye gukorana nabo.”
Ejo tariki ya 21 Kamena mbere gato ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira FPR yatangaje ko abayoboke bayo bazagaragara babuze umutekano abakandida bo muyandi mashyaka muri ibi bihe byo kwiyamamaza ko bazabihanirwa.