Paul Kagame yashimiye abo bahataniye kuyobora u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Perezida  Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha yashimiye abandi bahanganiye kuyoborwa u Rwanda,  avuga ko ari byiza kuba nabo bashaka kugerageza .

Ibi Pereizda Kagame yabivuze ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyoborwa u Rwanda, ni ibikorwa yatangiriye mu karere ka Musanze I Busogo.

- Advertisement -

Agana ku musozo w’ikiganiro yahaye abaturage biganyemo abayoboke ba FPR Inkotanyi bari baje kwifatanya nawe mu bikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko ashimira amashyaka yemeye kujya mu bufatanye na FPR.

Ati:”twese abenshi hano turi FPR  ariko nagira ngo  , ntabwo narangiza   ntashimiye , hari abandi banyarwanda bo mu yindi mitwe ya politike muzindi nzego batari muri FPR  bagira uruhare runini cyane    kudufasha gukomeza neza iyi nzira turimo yo kubaka politike y’igihugu, ubukungu bw’igihugu umutekano w’igihugu, igihugu muri   rusange mubampere amashyi”

Paul Kagame ubu ahanganiye  kuyobora u Rwanda n’abandi bakandida 2 aribo Frank Habineza  watanzwe n’ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana Philipe umukandi wigenga.

Aba na bo Perezida Paul Kagame  yabashimiye ubushake bagize ndetse n’uburyo basanzwe bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Ati:”ndetse n’abandi bari mu yindi mitwe tudakorana kimwe n’iyo narimvuze   duhiganirwa uyu wanya wo kuyobora. Nabo rwose nagira ngo mubashimire nabo rwose bubaka igihugu , na bo barashaka kugerageza kandi ni byiza n abo mujye mubafata nk’Abanyarwanda dukwiye gukorana  nabo.”

Ejo tariki ya 21 Kamena  mbere  gato ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira  FPR yatangaje ko abayoboke bayo bazagaragara babuze umutekano  abakandida  bo muyandi  mashyaka muri ibi bihe byo kwiyamamaza ko bazabihanirwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:23 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe