Umufaransa ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, Paul Labile Pogba, yahagaritswe imyaka ine mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera ikoreshwa ry’imiti imwongerera imbaraga mu mubiri.
Muri Nzeri 2023 nibwo Pogba yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”.
Testosterone ni imisemburo isanzwe ya kigabo ariko ishobora kongerwa hifashishijwe imiti. Bikorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo biyongerere imbaraga.
- Advertisement -
Ubwanditsi