Perezida Ouattara ahamya ko Cote d’Ivoire ari igicumbi cy’umupira w’amaguru

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu ijambo rye rifungura imikino y ‘igikombe cy’Afrika cy’umupira w’amaguru, Perezida wa Cote d’Ivoire Alasani Ouattar yavuze ko Afurika ari igicumbi cy’umupira w’amaguru, bityo nk’abanya cote d’Ivoire bose bishimiye kwakira ku nshuro ya kabiri iki gikombe nyuma y’imyaka 40.

Perezida Ouattara yashimiye byimazeyo Minisitiri w’intebe n’itsinda bafatanyije mu gutegura iri rushanwa kugira ngo rizagende neza, ndetse yifuriza amahirwe amakipe yose yitabiriye iri rushanwa.

Aya magambo wa Perezida Allasane Ouattara yashimangiwe na Patrice Mutsepe, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afrika (CAF) wavuze ko Cote d’Ivoire yagize uruhare runini muri Football ku isi, mu kurema ibihangage byakanyujijeho ku isi nka Didier Drogba, Yaya Toure n’abandi.

Mtsepe yavuze ko mu myaka mike ikipe imwe y’Afrika izegukana igikombe cy’isi ( champion du monde. Yavuze kandi mu gihe iri rushanwa rizamara ribera muri Cote d’Ivoire isi igiye kwirebera abakinnui beza bari muri Afrika n’abakinnyi beza b ‘Afrika bakina ku yindi migabane.

 

iri rushanwa rya Afcon ribaye ku nshuro ya 34 rikaba rihuza amakipe y ibihugu 24 muri Afrika , akaba ari ku nshuro ya kabiri ribera muri Cote d’Ivoire aho ryaherukaga mu mwaka wa 1984 ku butegetsi bwa Perezida Houphouët-Boigny.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:44 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe