Perezida Biden yahaye gasopo Irani ishaka gutera Isiraheli

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Nyuma y’igitero cyo mu kirere giheruka kugabwa kuri ambasade ya Irani muri Siriya, ubwoba ni bwose ko Irani ishobora kugaba igitero kuri Isiraheli kuko iyishinja kuba ari yo yakigabye n’ubwo yo ikomeje kubihakana yivuye inyuma. Perezida wa Amerika, Joe Biden yahaye gasopo Irani ko niba ifite ibyo bitekerezo yasubiza amerwe mu isaho.

Abategetsi ba Amerika babwiye CBS News ko igitero gikomeye kuri Isiraheli gishobora kuba umwanya uwo ari wo wose. Isiraheli ivuga ko yiteguye kwivuna umwanzi igihe cyose yayiterera, Perezida Biden we ati ‘’Irani  ntuhirahire! Twiyemeje gufatanya na Isiraheli, tuzashyigikira Isiraheli, tuzafasha Isiraheli kwirinda, Irani ntacyo yageraho”

Irani ishyigikiye umutwe w’abarwanyi ba Hamas w’Abanyapalesitina urwanya Isiraheli muri Gaza, hamwe kandi n’imirwi itari mike muri ako karere nka  nka Hezbollah yo muri Libani isanzwe igaba ibitero ku Banyayisiraheli.

Ejo ku wa gatanu, tariki ya 12 Mata, Hezbollah yavuze ko yarashe ibisasu bya rutura byinshi biva muri Libani bijya muri Isiraheli.

Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli avuga ko ibisasu bya misire hafi 40 n’indege zitagira abazitwara (drones) zikoreye ibibombe ari byo byagabye igitero. Amakauru y’abahasize ubuzima cyangwa abakomeretse nta hantu aratangazwa.

Umunyamakuru wa BBC ukora inkuru zijyanye n’umutekano, Frank Gardner yavuze ko Irani iri kwigiza nkana  kandi iri muri gahunda yo guteza umutekano mucye muri kariya gace k’amajyaruguru yo hagati.

Hari abavuga ko Irani iramutse iteye Amerika yabikorana imbaraga nyinshi kugira ngo igaragaze ko ishoboye, icyo gihe Isiraheli na yo ikaba yagaragaza ko atari agafu k’imvugwa rimwe. Abandi na bo ntibajya kure y’icyo gitekerezo, bakavuga ko Irani iteye ijenjetse yaba igaragaje ko ibyo ikora byose iba ikangata gusa ariko nta bushobozi ifite. Aha rero hakaba ari ho hari ipfundo ryo kumenya uko iyo ntambara yaba imeze iramutse ibaye.

Gusa ngo mu bigaragara, Irani ntishaka intambara yeruye, ndetse n’ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu bivuga ko bitayishyigikiye. Igisigaye ni ukumenya icyo bazahitamo hagati y’amahoro cyangwa intambara.

Impumeko y’amahanga

Uko umwuka mubi urushaho kwiyongera, ibihugu nka Amerika, u Bwongereza, u Buhindi na Australia byasabye abaturage babyo gukomeza gufata ingendo bajya muri Isiraheli. U Budage bwo bwasabye abaturage babwo kuva muri Irani. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yabujije abakozi bayo muri Isiraheli kutarenga uduce twa Tel Aviv, Yeruzalemu na Beersheba.

Abategetsi b’ibihugu bitari bicye bamaze imisi bagerageza kwumvisha Irani ko itagomba kugaba igitero, kuko babona ko akarere kose kagerwaho n’iyo ntambara.

Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yavuganye na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Abahanga b’u Bushinwa, Arabia Sawudite na Turukiya ko bakoresha ububasha bafite kuri Irani bakayumvisha ko itagomba kugaba ibitero.

Bamwe mu Banyayisiraheli bavuga ko nta bwoba bafite bw’igitero Irani yabagabaho. Aganira na AFP, uwitwa Daniel Kosman yagize ati ‘’Turabizi ko dukikijwe n’abanzi gusa, ariko nta bwoba dufire. Reba hirya no hino ko abantu batari gutembera nyacyo bikanga.’’

Nta yandi mabwiriza iraha abaturage bayo arenze ku yasanzweho yo kubika hafi imiti, amazi n’ibiribwa bishobora kumara byibura iminsi 3. Abayobozi ba Isiraheli bafite amabwiriza yo kwitegura ko hashobora kuza igitero, bakaba bagomba no kumenya aho bahungishiriza abaturage mu gihe intambara yaba irose.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:43 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe