Bill Clinton mubazahagararira Perezida Joe Biden mu Kwibuka30

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden yatangaje abantu bazamuhagararira mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ni itsinda ry’abantu batanu riyobowe na Bill Clinton wabaye perezida wa 42 w’iki gihugu.

Ibi byagaragajwe mu itangazo ryo ku wa 03 Mata 2024, ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House, aho William Jefferson Clinton (Bill Clinton) uzaba uyoboye iri tsinda azaba aherekejwe n’abarimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler n’Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibirebana na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mary Catherine Phee.

Aba biyongeraho Umujyanama wihariye wa Perezida akaba n’ushinzwe ibijyanye n’Amategeko muri White House, Casey Redmon na Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ishami rya Afurika mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Bill Clinton yayoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001. Ni ku nshuro ya gatatu azaba akandagiye mu Rwanda nyuma ya 1993 akiri ku butegetsi na 2013 yarabuvuyeho.

Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe gutangira tariki ya 07 Mata 2024.

Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu bifitanye umubano narwo birwereka ko byifatanyije narwo biruha ubutumwa bwo kurufata mu mugongo. Hari ibyohereza ubutumwa ndetse ibindi bikagena abayobozi babihagararira ku nzego runaka bakifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:39 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe