Prof Sam Rugege, wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu gihe cy’imyaka umunani, ni we wakiriye indahiro ya Perezida Kagame mu 2017.Mu kiganiro yagiranye na RBA yasobanuye ibikubiye mu ndahiro ya Perezida wa Repubulika.
Ati “Ibikubiye mu ndahiro by’ingenzi, harimo kudahemukira Repubulika y’u Rwanda nk’abandi bayobozi bose, agomba gukurikiza Itegeko Nshinga n’andi mategeko kandi akarinda Itegeko Nshinga. Ni ukuvuga ko ni we muyobozi mukuru agomba kubona ko nta wishe Itegeko Nshinga.”
Prof Rugege yavuze ko Perezida wa Repubulika iyo amaze kurahira hari ibirango by’Igihugu ahabwa birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.
Ati “Icya mbere, Itegeko Nshinga ni ryo tegeko risumba andi mu gihugu, buri wese agomba kurikurikiza harimo na perezida. Igikorwa kinyuranyije n’Itegeko Nshinga ntabwo kiba gifite agaciro, agomba kumenya ibikubiye mu Itegeko Nshinga, bikamuyobora, uko ayobora Igihugu.”
Biteganijwe ko Perezida Kagame arahirira Manda ya 4 yo kuyobora u Rwanda kuri icyi cyumweru taliki 11 Kanama 2024. Ni umuhanga uzabera kuri Sitade Amahoro ndetse abakuru b’ibihugu basaga 22 bamaze kwemeza ko bazitabira uyu muhango.