Perezida Joe Biden yashyizeho itsinda rizamuhagararira mu kurahira kwa Tshisekedi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yatangaje ko azohereza abayobozi batanu bamuhagararira mu muhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo.

Tshisekedi azarahira tariki ya 20 Mutarama 2024, atangire kuyobora manda ya kabiri. Ni umuhango uzabera muri stade Martyrs i Kinshasa.

Biden azahagararirwa na Ambasaderi wa USA muri RDC, Lucy Tamlyn; Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ububanyi na Afurika, Mary Catherine Phee n’Umuyobozi wungirije w’Ibiro bishinzwe ububanyi na Afurika, Monde Muyangwa.

Hari kandi Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo Millenium Challenge Corporation gitanga inkunga, Chidi Blyden. Iri tsinda rizaba riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo mpuzamahanga cya USA gishinzwe gushora imari mu mishinga y’ibihugu biri mu nzira y’iterambere, Scott Nathan.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:44 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe