Perezida Kagame arasesa inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko ku Kimihurura harakirwa indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma ndetse hanabere igikorwa cyo gusesa Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite usheshwe mu gihe habura iminsi 31 ngo amatora y’abandi badepite akorwe.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 79, riha ububasha Perezida wa Repubulika bwo gusesa umutwe w’abadepite igihe icyo ari cyo cyose. Iyi ngingo kandi ivuga ko mu rwego rwo gutegura amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite byibura iminsi mirongo itatu (30) ariko itarenze mirongo itandatu (60) ku gihe cyagenwe cyo kurangira kwa manda y’Inteko Ishinga Amategeko.

Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite bariho ubu bagombaga kuba barashoje manda yabo mu mwaka ushize wa 2023. Igihe cyaje kongerwa hagendewe ku ngingo ya 173 y’itegeko nshinga yemerera amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’iya abadepite kubera rimwe muri uyu mwaka.

Ingingo y’100 mu itegeko nshinga iteganya ko amatora ya Perezida wa Repubulika akorwa mu minsi nibura 30 idashobora kurenga 60 mbere y’uko manda y’umukuru w’igihugu uri ho irangira. Perezida wa Repubulika uri ho ubu, Paul Kagame yarahiriye iyi manda kuwa 18 kanama 2017. Uwo munsi ni nawo manda ye yatangiriye ho. Bivuze ko iyi manda yari ifite imyaka 7 izarangira kuwa 17 Kanama 2024.

Umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda washyizweho kuwa 10 Ukwakira 2003. Nyuma y’inzibacyuho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:07 am, Jun 26, 2024
temperature icon 15°C
clear sky
Humidity 72 %
Pressure 1021 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 0%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:02 am
Sunset Sunset: 6:02 pm

Inkuru Zikunzwe