Perezida Kagame azarahira Taliki 11 Kanama

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umunsi Perezida wa Repubulika watowe mu Rwanda Paul Kagame azarahirira ho wamenyekanye. Biteganijwe ko umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame uzaba taliki 11 Kanama 2024 muri Sitade Amahoro.

Perezida Kagame yatsinze amatora yo kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024. Paul Kagame yagize amajwi 99.18% mu gihe Frank Habineza bari bahanganye yagize 0.50% naho Mpayimana Philipe umukandida wigenga akagira 0.22%. Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Perezida watowe arahirira inshingano mu gihe kitarenze iminsi 30 hatangajwe ibyavuye mu matora bya burundu.

Nyuma yo kurahirira inshingano Kandi itegekonshinga riteganya ko Perezida Kagame azashyiraho Minisitiri w’intebe bagafatanya gushaka abagize Guverinoma nshya nabyo bitarenze iminsi 30.

- Advertisement -

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside mu 1994 Paul Kagame yabaye Visi Perezida icyarimwe na Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Ubumwe, kugeza tariki 22 Mata 2000 ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’u Rwanda w’inzibacyuho.

Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatsinze amatora ya mbere u Rwanda rwari rukoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongeye kwiyamamaza anatsinda amatora mu 2010 no mu 2017.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:35 am, Oct 29, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 82 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:38 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe