Perezida Kagame na Madame bitabiriye inama ya OIF I Paris

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Guhera kuri uyu wa Gatanu, i Paris hagiye kubera Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo muri OIF. Iyi nama biteganijwe ko iziga ku bibazo byugarije isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.

Ubufaransa bwakiriye iyi nama nyuma y’imyaka 33 yakirwa n’ibindi bihugu binyamuryango bya OIF. Muri iyi nama biteganijwe ko hazagarikwa ku mishinga y’iterambere ndetse n’ikoranabuhanga mu bihugu bivuga igifaransa. Hazaganirwa kandi ku ruhare rw’urubyiruko mu bikorwa biteza imbere ibihugu.

- Advertisement -

Perezida Kagame na Madame Jeanette Kagame bazitabira ifungurwa ku mugaragaro ry’iyi nama mu mujyi witwa Villers-Cotterêts. Uyu mujyi uherereye mu bilometero 80 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Paris.

Amateka agaragaza ko mu mwaka wa 1539 aha I Cotterêts niho hemerejwe ko igifaransa kiba ururimi rw’ubutegetsi mu Bufaransa gisimbuye Igilatini cyarashyizweho ku Ngoma y’ubwami bw’aba Romani.

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa uzwi nka OIF ugizwe n’ibihugu 88. Bituwe n’abaturage Miliyoni 320.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:18 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe