Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Jim Inhofe wo muri Amerika, witabye Imana kuri uyu wa Kabiri.
Perezida Kagame yibukije ko uhereye ku rugendo rwe rwa mbere yakoze muri Afurika mu myaka 25 ishize n’izindi zakurikiye, yabaye inshuti idasanzwe y’uyu mugabane by’umwihariko u Rwanda.
Yagize ati “Umubano Jim yatangije hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzakomeza kuba mu murage we nk’umunyapolitiki wakoreye abaturage.”
- Advertisement -
Senateri Jim Inhofe yari inshuti ikomeye y’u Rwanda, yabaye Umusenateri wa Leta zunze ubumwe za Amerika imyaka 29 yose, akaba yapfuye afite imyaka 89 azize uburwayi.
Umwanditsi Mukuru