Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rw’umusenateri w’umunyamerika wari inshuti y’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Jim Inhofe wo muri Amerika, witabye Imana kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Kagame yibukije ko uhereye ku rugendo rwe rwa mbere yakoze muri Afurika mu myaka 25 ishize n’izindi zakurikiye, yabaye inshuti idasanzwe y’uyu mugabane by’umwihariko u Rwanda.

Yagize ati “Umubano Jim yatangije hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzakomeza kuba mu murage we nk’umunyapolitiki wakoreye abaturage.”

- Advertisement -

Senateri Jim Inhofe yari inshuti ikomeye y’u Rwanda, yabaye Umusenateri wa Leta zunze ubumwe za Amerika imyaka 29 yose, akaba yapfuye afite imyaka 89 azize uburwayi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:43 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe