Perezida Kagame yaciye amarenga y’abaminisitiri ashobora kutagumana muri guverinoma nshya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yegeneye abitabiriye umuhango w’irahira ry’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ndetse na Minisitiri w’intebe Dr Edourd Ngirente, Perezida Kagame yagarutse kuri bamwe mu bahoze bagize Guverinoma bashoje manda batakemuye ibibazo by’abaturage. Abagereranya n’ibuye ryagaragaye ryaramaze kwica isuka.

Asa n’ugaragaza ko aba batazagaruka muri guverinoma. Yifashishije amakuru avuga ko yakuye ku mbuga nkoranyambaga Perezida Kagame yavuze ko hashize umunsi umwe amenye ikibazo cy’abahinzi b’umuceri b’I Rusizi babuze amasoko y’umusaruro wabo. Icyi kibazo umukuru w’igihugu yagaragaje ko akikimenya yahise abaza abo bireba. Asanga ba Minisitre Dr Ngabitsinze Jean Chrysosthome na Dr Musafiri Ildephonse barakimenye ariko ntacyo bagikozeho. Perezida Kagame yavuze ko yasanze uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude nawe yarakimenye ubundi ngo akavuga atakimenye. Naho Minisitiri w’intebe we ngo yari yarakimenyeho bicye ikindi gice kinini atacyizi.

Perezida kagame yavuze ko kutamenya ikibazo ari bibi ariko kandi kukimenya ntugire icyo ugikoraho byo ari bibi cyane. Anenga inzego z’iperereza nazo kuba zireba gusa amakuru ajyanye n’umutekano w’igihugu n’aho umwanzi yaturuka ariko zikirengagiza ibibazo byateza abaturage akaga nk’indwara z’ibyorezo n’inzara.

- Advertisement -

Ashimangira uburangare bw’aba ba Minisitiri bombi Perezida Kagame yavuze ko aba bahinzi bahombye ubu ngo basa n’ababaza bati ubuse tuzongera guhinga umuceri?  Akemeza uburangare ku rwego rwa za Minisiteri, ati “ba Minisitiri icyo bashinzwe ni icyi niba badashoboka gukemura ikibazo nk’icyo ngicyo? 

Perezida Kagame uri hafi gushyiraho guverinoma nshya yaciye umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo “Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka” ntiyawurangije ariko kuko ageze hagati yavuganye agahinda ati “Ariko iri turibonye ryamaze kuvuna isuka. Iyo suka turaza gukomeza kuyihingisha ariko hagomba kugira uwo bibazwa.”

Umukuru w’igihugu agarutse ku kibazo cy’umuceri weze mu Rwanda ariko ugahera mu bubiko ndetse hakaba hari n’uri kwangirikira mu ngo z’abahinzi; mu gihe kandi kitarenze amezi 4 hari hanagaragaye ikibazo cy’umwero wibigoli nabyo byabuze abaguzi ubwo byari byeze ku bwinshi. Ibi byose bigaherekezwa n’amatangazo ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda agaragaza ibiciro by’ibiribwa nyamara atajya yubahirizwa.

Mu bindi bya vuba bigaragaza ukudakorana kw’izi Minisiteri zombi abahinzi n’abacuruzi bibazaga muri iyi minsi ni uburyo zateguye imurikagurisha ry’abikorera ribera I Gikondo, rigashyirwa mu minsi imwe n’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi. Benshi mu bikorera bari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bagaragaje ko uku gutatanya imbaraga byagize ingaruka ku migendekere myiza y’aya mamurika yombi. Bakibaza impamvu izi nzego zombi zitavugana ngo zorohereze abamurika ndetse n’abasura mu bihe bitandukanye.

Biteganijwe mu itegekonshinga rya Repubulika yu Rwanda ko bitarenze iminsi 15 amaze kubijyaho inama na Minisitiri w’intebe, Perezida wa Repubulika atangaza abagize Guverinoma nshya.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:04 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe