Perezida Kagame yafunguye sitade Amahoro atanga umukoro ku Banyarwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida  Paul Kagame  yafunguye sitade Amahoro abwira Abanyarwanda  ko nta rwitwazo kubana b’u Rwanda bafite impano y’umupira w’amaguru bakwiye kugeza u Rwanda mu bihugu byiza muri Afurika muri uyu mukino.

Perezida Kagame yafunguye iyi sitade ari kumwe na Patrice Motsepe umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.

Iyi stade yatangiye kuvugururwa  mu mwaka wa 2022  yari isanzwe yakira abantu ibihumbi 25 ariko ubu yakira ibihumbu 45 mdetse yarasakawe hose.

 

Perezida Kagame  yashimiye Motsepe uyobora CAF na Gianni Infatino uyobora FIFA ati “Reka mbere ya byose nshimire umuyobozi wa CAF umuvandimwe wanjye Patrice Motsepe hamwe n’undi muvandimwe wanjye  umuyobozi wa FIFA Gianne  Infatino aba babiri nibo baduteye imbaraga  zo kubaka igikorwa remezo cy’umupira w’amaguru nk’iki.”

Yabashimiye ko “Bakozi byinshi mugushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu by’abavandimwe bacu muri Afurika” yamwijeje ko u Rwanda ruzakora n’ibindi birenze ibi.

Yabwiye Abanyarwanda ko nta rwitwazo ku bana b’u Rwanda bafite impano yo gukina umupira w’amaguru abasaba  ko bagomba gukora cyane kandi bagakora neza u Rwanda rukaba mu beza muri Afurika.

Patrice Motsepe uyobora CAF nawe yashimiye Perezida Kagame wubatse sitade Amahoro abona iri mu nziza muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Ati”Twese Abanyarwanda n’Abanyafurika dukwiye gushimira Perezida Kagame n’ubuyobozi bwe kutwubakira iyi sitade imwe mu nziza muri Afurika no ku Isi yose.’

Yongeyeho ati”  Ningaruka hano ndifuza kuzasanga ikipe y’u Rwanda iri gukinira hano ikina n’ibindi bihugu bikomeye muri Afurika. Muvandimwe wanjye Kagame ndashaka kugushimira ku bikorwa byawe, ndagushimira ku rukundo rwawe ndaguhsimira ku bwitange bwawe kuzamura ubizima bw’Abanyarwanda bakaba bamwe mu beza muri Afurika.”

Nyuma yo gufungura iyi stade kumugaragaro hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya APR FC yatwaye shamiyona y’u Rwanda  ndetse na Police FC  yatwaye igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino warangiye APR FC itsinze Police FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:38 am, Jul 5, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 67 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe