Urubuga rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda rwatangaje ko hari ibiganiro byabaye hagati y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Minisitiri w’intebe w’ubwongereza mushya Keir Starmer.
Ibi biganiro byabereye I Paris mu Bufaransa aho aba bategetsi bombi bahuriye mu birori byo gutangiza imikino Olempike ya Paris 2024.
Amakuru avuga ko aba bombi baganiriye ku ngingo zirimo imikoranire ihuriweho n’ibihugu byombi mu gukomeza kwagura ubucuruzi, siporo, ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije.
Perezida Kagame agiye na Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Keir Starmer nyuma y’uko uyu Minisitiri w’intebe mushya agaragaje ko atazigera akomeza iahyirwamubikorwa ry’amasezero u Rwanda rwagiranye n’ubwongereza ku butegetsi bwa Rishi Sunak yasimbuye. U Rwanda rwatangaje ko icyi kibazo cy’abimukira ari ikibazo cy’ubwongereza atari ikibazo cy’u Rwanda. Ndetse ko rutaniteguye gusubiza Miliyoni 290 z’amayero bivugwa ko rwari rwarahawe n’ubwongereza.
Ubwongereza ntibwigeze bugaragaza gushaka kwishyuza aya mayero gusa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yo bwatangaje ko buyihagaritse; ndetse ahubwo aba bimukira amakuru akemeza ko boherejwe mu bihugu bakomoka mo. Bahereye kuri Vietnam.