Nyuma y’inama yiga ku kibazo cy’intambara ihanganishije Isiraheli na Hamas muri Gaza, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abarimo abayobozi ba Jordania, Misiri na Quatar.
Urubuga rwa Perezidansi y’u Rwanda rugaragaza ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II of Jordan, ari na we wayitumije. Baganiriye ku musaruro w’iyi nama ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko Umwami Abdallah aheruka kugirira mu Rwanda muri Mutarama 2024.
Perezida Kagame kandi yahuye na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, uri mu bayoboye Inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas muri Gaza.
Umukuru w’Igihugu kandi yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani wari muri iyi nama. U Rwanda na Quatar bisanganwe umubano mwiza ndetse ni no muri uyu mubano hari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Kuri uyu wa kabiri kandi Perezida Kagame yahuye n’umuyobozi w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel.
Muri iyi nama yabereye muri Jordania Perezida Kagame yabwiye abayitabiriye ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo rwasabwa mu gukemura ikibazo cy’intambara ya Isiraheli na Hamas muri Gaza.