Perezida Kagame yaganiriye n’abategetsi ba Jordania, Quatar, U Burayi na Misiri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’inama yiga ku kibazo cy’intambara ihanganishije Isiraheli na Hamas muri Gaza, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abarimo abayobozi ba Jordania, Misiri na Quatar.

Urubuga rwa Perezidansi y’u Rwanda rugaragaza ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II of Jordan, ari na we wayitumije. Baganiriye ku musaruro w’iyi nama ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko Umwami Abdallah aheruka kugirira mu Rwanda muri Mutarama 2024.

Perezida Kagame na Mugenzi we wa Misiri

Perezida Kagame kandi yahuye na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, uri mu bayoboye Inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas muri Gaza.

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’intebe wa Quatar

Umukuru w’Igihugu kandi yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani wari muri iyi nama. U Rwanda na Quatar bisanganwe umubano mwiza ndetse ni no muri uyu mubano hari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Perezida Kagame n’umuyobozi w’akanama k’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi

Kuri uyu wa kabiri kandi Perezida Kagame yahuye n’umuyobozi w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel.

Muri iyi nama yabereye muri Jordania Perezida Kagame yabwiye abayitabiriye ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo rwasabwa mu gukemura ikibazo cy’intambara ya Isiraheli na Hamas muri Gaza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:10 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe