Ku mugoroba wo kuwa 27 Kanama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi b’umukino wa Basketball muri Afurika abagaragariza ko ashyigikiye impano z’abana n’abakobwa mu mukino wa Basketball.
Abo Perezida Kagame yakiriye mu biro ni Anibal Manave Perezida wa FIBA Africa, Alphonse Bilé umunyamabanga mukuru wa FIBA Africa, Clare Akamanzi Umuyobozi wa NBA Africa na Amadou Gallo Fall Perezida wa Basketball Africa League (BAL). Ibiganiro bagiranye n’umukuru w’igihugu byibanze ku kamaro ko guteza imbere impano z’abakobwa mu mukino wa Basket Ball muri Afurika.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’imikino y’ irushanwa ry’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu bagore. Ni irushanwa Hongrie yahise ibonamo itike yo gukina amajonjora ya nyuma y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s World Cup Qualifiers Tournament) azaba muri Werurwe 2026.