Perezida Kagame yahumurije Abataragurutse muri Guverinoma

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Petezida Paul Kagame yahumurije abahoze ari abaminisitiri batibonye ku rutonde rw’abaminisitiri bagize Guverinoma nshya ko batirukanwe ahubwo ko bahinduriwe imirimo ndetse  bazayimenyeshwa igihe nikigera.

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu muhango wo kwakira indahiro z’abagize iyi Guverinoma iherutse gushyirwaho. Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Kamena.

Avuga ku baminisitiri batagarutse muri iyi Guverinoma Kagame yavuze ko”rimwe na rimwe ibi biba byabaye abatagarutse  muri kabineti ntabwo ari ukwirukanwa iyo ari ukwirukanwa nabyo birakorwa kuko hari aba bakoze amakosa bigatuma birukanwa, nabyita guhindurirwa imirimo abatagarutse muri kabineti  ntabwo ari ukwirukanwa ubwo bahinduriwe imirimo igihe cyabo nikigera iyo mirimo izagaragara.”

- Advertisement -

Yabasabye gushyira hamwe ibyagenze neza n’ibyagenze nabi muri manda irangiye  bakabisuzuma kugirango iyi manda nshya bakore neza kurushaho. Yabasabye kwisuzuma ubwabo badategereje kumva ibyo bazumva ahandi.

Yababwiye ko iyo umuntu yisuzumye  atabeshya umutima we ati ” jya ugira wa mwanya  wisuzume wibwize ukuri, wakwibwira wenyine ukibeshya?”

Perezida Kagame ariko yabasabye kudatinya ababavuga ahubwo ko bakwiye guhangana nabyo ati”  bimwe navugaga by’imbuga (imbuga nkoranya mbaga) mujye muzikurikirana muzisome murebe ibyo abantu batuvuga, bamwe mubavuga ikibafasha ni uko icyo bafitiye ubuzima bwabo bagihisemo cyara ntabwo cyahindurwa n’ibyo abantu bakuvuga.  Ahubwo wakoresha ibyo bavuga ukisuzuma ukareba ko ukiri muri ya nzira. Naho usomye bakakuvuga ndetse bakagutuka ugakangarana ukabebera  akazi kaba kakunaniye, hangana n’ibyo ikirimo kitari cyo ugikosore.”

Aba baminisitiri batagarutse muri Guverinoma barimo Munyagaju Aurore Mimosa wari minisitiri wa siporo, Ngabitsinze Jean Chrisosthome wari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda. Mujawamariya Jean D’Arc we wari Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo we yarirukanwe mbere ndetse RIB yavuze ko iri kumukurikiranaho ibyaha yakoze akiri Minisitiri muri Minisiteri y’ibidukikije.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:59 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe