Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena abajyanama b’ubuzima barenga 8000 baturutse hirya no hino mu Gihugu bateraniye muri BK Arena muri gahunda yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, yiswe Meet the President.
Politiki y’Abajyanama b’Ubuzima, bafasha inzego z’ubuzima mu buvuzi, yatangijwe mu Rwanda mu 1995, kugira ngo bafashe Igihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uko imyaka yagiye ishira abajyanama b’ubuzima binjijwe mu bagize Komite y’umudugudu. Bakomeje kongererwa inshingano ndetse bagera ku rwego babasha kuvura indwara zimwe na zimwe.
Abajyanama b’ubuzima basanzwe bafasha byinshi mu buvuzi birimo gukurikirana abagore batwite, imikurire y’umwana mu ngo mbonezamikurire, gusuzuma indwara ya Maraliya no gutanga ibinini by’inzoka ku bana bato ndetse no kujyira inama z’ubuzima mu midugudu aho batuye.
Ministeri y’ubuzima iherutse gutangaza ko indwara zidakira zitandura zirimo indwara ya Cancer, indwara y’umutima, z’umuvuduko w’amaraso, n’indwara ya Diaybete. Abajyanama b’ubuzima bahawe amahugurwa bongererwa ubushobozi bwo gupima izo ndwara zitandura.
Mu mwaka wa 2023 abantu babashije kwipimisha indwara zitandura bageze kuri 89% basaga 3,300,000 mu bantu bagombaga kuzipimisha basaga miliyoni 3,700,000 barengeje imyaka 35 mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko uyu munsi mu Gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 60.