Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abanyeshuri baherutse guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’imibare bakanegukana imidali.
Aya marushanwa azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) ndetse na International Mathematical Olympiad (IMO).ni amarushanwa yabereye mu gihugu cya Afurika y’epfo yashojwe muri icyi cyweru.
Muri aya marushanwa y’umwaka wa 2024 Denys Prince Tuyisenge yegukanye umudali wa Zahabu. Ni nawo mudali wabere wa Zahabu u Rwanda rubashije gutsindira muri Aya marushanwa. Denys Prince Tuyisenge yavuze ko afite inzozi zo kizaba umu injeniyeri Kandi ko afata imibare nk’isomo ry’inkingi ya mwamba ku wifuza kuba injeniyeri.
Uretse uyu mudali wegukanwe na Denys Prince Tuyisenge kandi itsinda ry’abanyeshuri 6 baturutse mu Rwanda banegukanye umudali wa Siliva umwe ndetse n’imidali 3 ya Bronze. Abakobwa bo amakuru avuga ko begukanye imidali myinshi ya Bronze mu cyiciro cyiswe PAMO Girls.
Aba banyeshuri bahesheje ishema u Rwanda bari bamaze iminsi bakorera imyiteguro mu kigo cya African Institute for Mathematical Sciences (AIMS) Rwanda.
Aya marushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) asanzwe ategurwa akitabirwa n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bo ku mugabane wa Afurika. Ni inshuro ya Kane u Rwanda ruyitabiriye ariko ni inshuro ya mbere rwegukanyemo umudali wa Zahabu.
Aya marushanwa yari yitabiriwe n’abanyeshuri baturutse mu bihugu 27 byo ku mugabane wa Afurika.