Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bakuru b’ibihugu bari mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kanama ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’abakuru bw’ibihugu na za Guverinoma bari mu Rwanda aho bari bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika.

Umukuru w’igihugu yakiriye aba bayobozi mu bihe bitandukanye.

Yabanje kwakira umukuru w’igihugu cya wa Angola João Lourenço. Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame yamushimiye umuhate we mu guharanira amahoro arambye mu karere.

- Advertisement -

Perezida Kagame kandi yanabonanye na Perezida wa Kenya, William Ruto baganira ku bufatanye bw’akarere no guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Kenya.

Perezida Kagame yanabonanye na Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema baganira ku buryo hatezwa imbere umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Intebe wa Senegal Ousmane Sonko wahagarariye Perezida Diomaye Faye nawe yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mbere yo gusubira muri Senegal.

Perezida w’inzibacyuho muri Sudan Lt Gen. Abdel Fattah al-Burhan witabiriye ibirori by’irahira nawe yabonanye na Perezida Kagame mbere yo gusubira muri Soudan.

Mu ijoro ribanziriza umunsi wo kurahira kwa Perezida Kagame yari yagiranye Kandi ibiganiro na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa. Perezida Mnangagwa kandi yatangaje ko ubwitabire bw’abakuru b’ibihugu bya Afurika muri uyu muhango wabaye ku cyumweru ari umusaruro w’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’amahanga.

Umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo muri Afurika barenga 22.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:56 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe