Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’ubwongereza ushinzwe Afurika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro Minisitiri w’ubwongereza ushinzwe Afurika Lord Ray Collins.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’intumwa ziyobowe na Minisitiri Ray Collins byagarutse ku guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Inzego zirimo ishoramari, ubucuruzi, uburezi, kwita ku bidukikije n’ibindi.

- Advertisement -

Minisitiri Lord Ray Collins of Highbury yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame nyuma y’uko ahuye na Minisitiri w’intebe mushya w’ubwongereza Keir Starmer.

Lord Ray Collins of Highbury ni umwe mu banyepolitiki bo mu ishyaka ry’abakozi. Ishyaka ryarwanyije cyane amasezerano y’u Rwanda n’ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda. Ni amasezerano ishyaka riri ku butegetsi rya Kair Starmer ryamaze kwemeza ko atazigera ashyirwa mu bikorwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:04 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe