Perezida Kagame yakomoje ku mushahara udahagije w’abaganga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu biganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’abajyanama b’ubuzima bahagarariye abandi bahuriye muri BK Arena kuri uyu wa 15 Kamena 2024 yagarutse ku kibazo cy’amikoro nk’imbogamizi ituma hari ibidakorwa.

Perezida Kagame yageze muri BK Arena umwe mu bajyanama b’ubuzima yamaze kubaza ibijyanye n’umushahara. Asubizwa ko igihugu kizirikana uruhare rw’abajyanama b’ubuzima n’ubwo rwose nta gihembo bari bagenerwa.

Mu butumwa yageneye abajyanama b’ubuzima Perezida Kagame yashimiye ubwitange bwabo ababwira ko ibyo igihugu cyagezeho babigizemo uruhare. Ati “Benshi muri mwe mukanabikora nta gihembo, nta mushahara. N’abitwa ngo barahabwa umushahara ni muto ntungana n’akazi bakora. Ikituzitira ni kimwe gusa kugira ngo dushobore kunganira bihagije abakozi bose bo mu nzego zose. Ni amikoro atangana n’icyo twifuza kuba twakora cyangwa twaha abantu ngo tubikore.”

- Advertisement -

Urwego rw’ubuzima ni rumwe mu zakomeje kugaragaza ko zifite abakozi bakora akazi kenshi, amasaha menshi kandi abakozi barwo bagaragaza ko bahembwa amafaranga y’intica ntikize. Ibi bituma igihugu gihorana umubare muto w’abaganga ugereranije n’abakenewe.

Perezida Kagame yagaragaje ko nta gihugu cyatera imbere, abagituye babayeho nabi. Ati “Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera, byose bishingira ku buzima, kuba uri muzima kugira ngo ushobore gukora akazi gatandukanye kuri twese, ibindi byose ni aho byubakira.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko uyu munsi mu Gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 60. Bamaze imyaka 29 bakora imirimo irimo serivisi zo gusuzuma no gutanga ubujyanama ku babyeyi batwite n’abonsa, kugenzura imikurire y’abana, kuvura Malaria yoroheje n’izindi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:52 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe