Perezida Kagame yamaganye abashaka kugenera Afurika uko iyoborwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Africa n’ubushinwa ku munsi wayo wa mbere umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yashimye impinduka z’iterambere zigaragara mu bushinwa. Agaragaza ko ari urugero rw’uko bishobora kigerwaho n’ahandi.

Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere myiza ariyo shingiro ryo guhindura igihugu kigatera imbere. Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 70 ishize abaturage b’ubushinwa bakoreye hamwe mu gutera imbere igihugu cyabo. Ati “Nta gushidikanya ko imiyoborere mizima ari ishingiro ry’iterambere.”

Perezida Kagame ariko kandi yibukije ko imiyoborere myiza ishingira ku mahitamo n’ibyifuzo by’abaturage ubwabo. Ati ” Nta kigomba gutegekwa giturutse I mahanga.”

- Advertisement -

Kuri Perezida Kagame amateka y’ubushinwa n’iterambere icyi gihugu kigezeho ni amasomo akwiriye kugira icyo asigira abanyafurika.

Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere gukorana ubucuruzi n’umugabane wa Afurika. Umwaka ushize ubucuruzi hagati y’ubushinwa na Afurika bwakozwe bufite agaciro ka Miliyari 282.1 z’amadorali ya Amerika buvuye kuri Miliyari 261 z’amadorali ya Amerika mu mwaka wa 2022.

U Rwanda rwohereje mu bushinwa ibirimo Kawa, icyayi b’urusenda rwumye  bifite agaciro ka Miliyoni 131 z’amadorali ya Amerika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:55 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe