Perezida Kagame yanenze uburangare bwabaye kuri moteri ya sitade yitiriwe Pele

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame yanenze umujyi wa Kigali ku burangare wagize nyuma yo gutangaza ko  sitade yitiriwe Pele idafite urumuri ruhagije rwatuma umukino wa Rayon Sports n’Amagaju utaba mu masaha y’ijoro.

Rayon Sports n’Amagaju bagombaga gukina kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Kamena mu mukino wa shampiyona. Umujyi wa Kigali ariko wabyanze wandikira FERWAFA uvuga ko moteri ya sitade ifite ingufu nkeya ku buryo itakwatsa amata yose.

Bityo ko urumuri itanga  rudahagije ngo  habere umukino mu masaha y’ijoro, ibi ninabyo FERWAFA yahise imenye Rayon Sports  yari bikuhakirie Amagaju. Aya makipe yombi yabwiwe ko agomba gukina umukino wabo saa cyenda z’amanywa.

- Advertisement -

Umjyi wa Kigali wakomeje  kotswa igitutu ku rubuga rwa X maze usubiza ko iki kibazo bari kugikurikirana vuba ndetse ko mu mezi  3 gusa moteri nshyashya iba yageze mu Rwanda kuko bayitumije. Ubuyobozi bw’uyu mujyi busubiza abakunzi ba Rayon Sports bayigaragarije uburakari kuri  X bwababwiye ko uwashobora kwizanira indi moteri yunganira ihari yakinira kuri Sitade yitiriwe Pele mu masaha ashaka.

Perezida Kagame  niho yahise anenga ubuyobozi bw’umujyi, asubiza kuri ubu butumwa bw’umjujyi wa Kigali, Perezida Kagame yagize ati” Ibi ni ibintu  bitari bikwiye  kuba byarabayeho na mbere hose”

 

Iki gitekerezo cya Perezida Kagame yakiranywe ibyishimo n’Abanyarwanda benshi biganjemo abakunzu b’umupira w;amaguru bahise bamugaragariza ko urimo amakosa menshi bamusaba  kubyinjiramo ko aribwo yakosoka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:58 pm, Sep 14, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 35 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe