Perezida Kagame yasabiye guhanwa abangiza ibidukikije

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Afungura ku mugaragaro inama y’ihuriro ry’abacamanza bo mu muryango w’igihugu bivuga ururimi rw’icyongereza “Common wealth” Perezida Kagame yavuze hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora gukora ibyaha byo kwangiza ibidukikije.

Ati “Imikoranire ya hafi y’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, rero ni ingenzi. Hamwe n’Abacamanza bigenga kandi bafite ubunararibonye, hari byinshi byakorwa mu kurinda ibidukikije byacu hakanatangwa ubutabera aho bikenewe.

Perezida Kagame yibukije ko iyangirika ry’umwuka abantu bahumeka ari ingaruka z’ibidukikije byangijwe. Umukuru w’igihugu yagize ati “Ubwiza bw’umwuka duhumeka buri kugenda bugabanyuka, bikadushyira twese mu byago.”

- Advertisement -

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko ibibazo bishingiye ku bidukikije biriho uyu munsi, biteza imihindagurikire y’ibihe, gutakaza ibinyabuzima, ihumana ry’ikirere ndetse n’ikoreshwa nabi ry’umutungo kamere.

Iyi nama izwi nka ‘Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association Conference’ yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu 45. Iragaruka ku butabera burengera ibidukikije.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:10 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 72 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe