Perezida Kagame yasabye abanyarwanda bakiri hanze gutaha ku neza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yageneye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza I Karongi mu burengerazuba. Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yashishikarije abanyarwanda bari hanze y’igihugu gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Paul Kagame Umukandida akaba na Perezida wa Repubulika yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside yageze I Karongi ngo agasanga hari abanyarwanda bari mu gihugu n’abandi bari hanze. Aba akemeza ko yasabye ko bataha.

Mu 1996 ati “Naje hano nsanga igice kimwe cy’Abanyarwanda kiri hano ikindi kiri hakurya y’amazi muri Kongo. Mu byo nababwiye icyo bagiye nabababwiye ngo Abanyarwanda bari hakurya  turashaka ko bataha. Kandi turashaka ko bataha ku neza kandi koko twarabacyuye baratashye. Ndetse hataha benshi bakeya bashakaga gutera ibibazo abo basigarayo bamwe muri bo wenda baracyariyo cyangwa bagiye ahandi.”

Perezida Kagame yasabye n’abandi bakiri hanze y’u Rwanda gutaha bakaza kuko bazakirwa neza ati ” Bazaza kandi bazaza ku neza. Tunabakire tubatuze nk’Abanyarwanda bikorere ibyo bashaka gukora.” 

Dr Sabin Nsanzimana wagarutse ku mateka ya Karongi yagaragaje ko aka ari akarere kari kagizwe n’icyiswe Zone Turquoise. Aka kabaye akarere ingabo z’Abafaransa zari zarigaruriye ngo zifashe abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 guhunga igihugu.

Dr Sabin akemeza ko abaturiye aka karere batabawe na FPR yabakuye muri icyo gice cya Turquoise maze ikemeza ko Abanyarwanda bose baba umwe.

Perezida Kagame yavuze ko ubu hari kubakwa ubuyobozi bw’inzego z’igihugu kandi bukora neza. Aho buri Munyarwanda ibimugenewe bimugera ho. Asaba Abanyakarongi kubyaza umusaruro imiterere y’aka karere irimo imisozi ndetse n’ikiyaga cya Kivu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:08 am, Jul 3, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe