Perezida Kagame yasabye abanyembaraga kuzihuriza hamwe bagatabara Gaza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame yagaragaje ko n’ubwo ikibazo cy’intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas muri Gaza gikomeye bitavuze ko kitakemuka. Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cya Gaza, iri kubera muri Jordanie.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyo muri Gaza gikomeje kugira ingaruka ku baturiye ako gace n’abo mu bindi bice bityo hakwiriye guhuzwa imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye. Ati “Imbaraga, uburyo n’ubushobozi bihagarariwe muri iki cyumba uyu munsi, ntabwo byananirwa gufata ingamba zashyira iherezo ku kaga gakomeye karimo kwibasira inzirakarengane zitabarika z’abasivili nk’uko turi kubibona buri munsi.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’ibindi bihugu byiteguye gutanga umusanzu wafasha mu gukemura ikibazo cyo muri Gaza binyuze muri dipolomasi n’ubundi buryo bw’ubuhuza bwatangijwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye mu kugera ku ishyirwa hasi ry’intwaro muri Gaza.Ati “Izi mbaraga ziriho mu gushaka umuti w’ikibazo, zigomba guhabwa agaciro kandi zigashyigikirwa kugira ngo tubone ibisubizo bifatika kandi vuba cyane bishoboka kugira ngo turinde abana n’imiryango yabo.

Perezida Kagame yavuze ko “Nk’uko ibimenyetso bibigaragaza, ikibazo kirakomeye cyane n’ubwo ibyo bidasobanuye ko kidashobora gukemurwa.”

Ni inama yatumijwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Tariki 7 Ukwakira umwaka ushize nibwo Umutwe w’abarwanyi wa Hamas, wagabye ibitero kuri Israel, bihitana abarenga 1400 ndetse Abanya-Israel barenga 200 bashimutwa n’uyu mutwe. Kuva ubwo kugeza n’ubu munsi ibitero bya Israel muri Gaza bigamije guhiga abarwanyi b’umutwe wa Hamas. Ni ibitero bimaze kugwamo abatari bacye. Ndetse hamaze gukorwa ibiganiro byinshi biganisha ku mahoro muri aka gace ariko bitaragira icyo bigeraho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:32 pm, Jul 27, 2024
temperature icon 28°C
few clouds
Humidity 21 %
Pressure 1008 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe