Perezida Kagame yasabye kwihutisha ikorwa ry’umuhanda Kigali – Karongi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Karongi Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi yasabye ko hakwihitishwa ikorwa ry’umuhanda uhuza aka karere n’umujyi wa Kigali.

 

Umukandida Perezida Paul Kagame wagaragajwe ko Karongi ikwiriye kubyaza umusaruro ubwiza nyaburanga itubagiwe n’imisozi igize aka karere, yavuze ko ikibazo kimwe yabwiwe ko abaturage ba Karongi basigaranye ari umuhanda gusa akemeza ko nawo wakabaye wararangiye.

 

Mu butumwa bwe Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo nishimye kuko ikibazo numvise gihari cyagakwiriye kuba cyarakemitse cyera. Ariko ndabasezeranya ko kigiye gikemuka vuba. Aho tuvugira aha ubwo abo mbwira barumva.”

Perezida Kagame asanga ikorwa ry’uyu muhanda rizagira akamaro gakomeye mu bukungu ati “Kugirango ibyiza bitatse utu turere turere ndetse byubakira no ku kiyaga; abantu bashobore kubigana ndetse umusaruro uhaturuka hano ubashe kugera mu mujyi w’u Rwanda ndetse muvanemo n’amafaranga.”

Kuwa 30 Gicurasi,U Rwanda rwasinye amasezerano y’inguzanyo ingana na Miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika rwahawe n’ikigega cy’iterambere cy’abarabu cya Kowait ( Kuwait Fund for Arab Economic Development (KFAED) ni amafaranga agiye gushorwa mu isanwa ry’umuhanda Muhanga – Nyange.

Igice cy’uyu muhanda gihera I Nyange cyerekeza I Muhanga kuri ubu cyarangiritse bikomeye cyane ndetse bamwe mu bagana I Karongi bahitamo guca I Rubavu bagaca mu Rutsiro berekeza I Karongi. Ikorwa ry’uyu muhanda Kandi rizanorohereza ingendo abava n’abagana mu karere ka Rusizi batagombye kunyura muru Paliki ya Nyungwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:23 am, Jul 3, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 48 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe