Mu muhango wo guha Perezida Kagame impamyabushobozi y’icyubahiro muri Kaminuza ya Yonsei muri Korea y’epfo Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko Ban Ki Moon yubashywe n’abanyarwanda ndetse ko u Rwanda rwahise mo kumuha agaciro kihariye.
Mu butumwa bwe Perezida Kagame yagize ati “Ndashaka kubashimira kuri icyi cyubahiro mwampaye kandi mwahaye igihugu cyanjye mubigaragarisha iyi mpamyabushobozi y’ikirenga. Nejejwe cyane kandi no kubona inshuti yanjye kandi umuvandimwe, nubaha Nyakubahwa Ban Ki Moon; uwo twebwe mu Rwanda duha icyubahiro cyinshi”.
Ban Ki Moon yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye kuva mu 2007 kugeza mu 2016. Uyu musaza ufite imyaka 79 yagaragaje kenshi ko umuryango w’abibumbye wagize uburangare ukarebera Jenoside yakorewe abatutsi. Yibukirwa cyane ku mbwirwaruhame yavugiye mu Rwanda ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 20 mu mwaka wa 2014. Aho yagize ati “twakabaye twarakoze ibirushije ho, ingabo z’umuryango w’abibumbye zatereranye u Rwanda mu gihe zari zikenewe.” Mu magambo ye Ki Moon yashimangiye ko umuryango w’abibumbye utewe isoni n’imyitwarire yawo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yavuze ko anejejwe no kuba mu bahawe icyubahiro n’iyi Kaminuza ya Yonsei iri mu zikomeye ku isi ndetse ashimangira ko umubano we n’iyi Kaminuza wari ukwiriye kuba waratangiye kera.
Ni ku nshuro ya Kane Perezida Kagame asuye igihugu cya Korea y’epfo ariko ni inshuro ya mbere yari ageze muri iyi Kaminuza ya Yonsei.