Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 650, abaha amapeti atandukanye.
Muri bo babiri bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General.A
bandi bazamuwe mu buryo bukurikira: Abari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel 14, bazamuwe bagirwa ba Colonel.
- Advertisement -
Abari bafite ipeti rya Major bagera kuri 30, bazamuwe bagirwa ba Lieutenant Colonel. Abari bafite ipeti rya Captain 280, bagizwe ba Major.
Abari bafite ipeti rya Lieutenant 40, bazamuwe bagirwa ba Captain. Abari bafite ipeti rya Sous Lieutenant 270, bazamuwe bahabwa Lieutenant.
Umwanditsi Mukuru