Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gusubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza muri gahunda yo kohereza abimukira, mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru The Guardian, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama mu 2024, i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).
Perezida Kagame yavuze ko amafaranga u Rwanda rwahawe n’u Bwongereza muri iyi gahunda azakoreshwa kuri aba bimukira, bataza akaba yasubizwa u Bwongereza.
Ati “Amafaranga azakoreshwa kuri aba bantu bazaza. Nibataza dushobora gusubiza amafaranga.”
Perezida Kagame yabajijwe niba akurikirana impaka zikomeje kubera i Londres kubera iyi gahunda y’abimukira, avuga ko icyo ari ikibazo cy’u Bwongereza, atari ikibazo cy’u Rwanda.
Ubwo amasezerano yo kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza yasinywaga bwa mbere u Rwanda rwahawe Miliyoni 120£ zo gukoresha mu bikorwa byo kwitegura aba bimukira, ari nazo rushobora gusubiza.